N’ubwo urukingo rwa corona virusi rwamaze gutangira gutangwa mu bihugu bitari bike byo ku isi, iki cyorezo gikomeje gukaza umurego. Ibihugu bitandukanye byakajije ingamba zo kwirinda ariko kugeza uyu munsi biragaragara ko ibintu bikomeje gufata indi ntera. Igihugu cy’ubudage, ni kimwe mu byahuye n’ingaruka zikomeye za covid19 cyatangaje ku mugaragaro ko kigiye gushyiraho gahunda ya guma mu rugo nk’uburyo bwo guhashya iki cyorezo gikomeje guca ibintu.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cya CNN, kuri uyu wa kabiri Angela Merkel uyobora iki gihugu yatangaje ko hagiye kubaho guma mu rugo y’iminsi itanu mu gihe cya vuba bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bwa covid19. Merkel yagize ati” amaduka yose azafunga mu gihe cyo guhera taliki ya 1 Mata kugeza taliki ya 5 Mata. Nta bantu barenze 5 bo mu ngo zitandukanye bazemererwa guhurira ahantu runaka. Amaduka azajya yemererwa afungura gusa ku munsi w’isabato.” Yakomeje avuga ko iyi gahunda ya guma mu rugo ishobora kuzakomeza kugeza ku itariki ya 18 Mata uyu mwaka.

Amakuru y’inzego z’ubuzima muri iki gihugu ya vuba ubwo nandikaga iyi nkuru agaragaza ko abantu 7,484  bashya basanzwemo corona virusi naho abantu 250 barapfa mu gihe cy’amasaha 24 gusa! Kugeza uyu munsi mu gihugu cy’ubudage abantu bandura corona virusi ku kigero mpuzandengo ( average) cy’abantu ibihumbi bibiri ku munsi kandi uru rugero ruri hejuru cyane ugereranije n’ibyavugwaga mu cyumweru gishize. Abarenga 108 mu bantu 100000 baba banduye virusi ya Corona.

Mu liganiro na CNN, Merkel yavuze ko ingamba zisanzwe zo guhangana na corona virusi zidashobora guhagarika uyu muvuduko udasanzwe w’icyorezo. Ati “niyo mpamvu guhera taliki ya mbere Mata hagomba kubaho gahunda ya guma mu rugo. Bivuze ko amaduka ndetse n’ibindi bikorwa bizafunga, abantu bagahagarika amahuriro ya benshi (mass gatherings). Mu gihe cy’iminsi itanu ishobora kuziyongera intero izongera kuba iyi: Guma murugo!

Angela Merkel, umuyobozi w'ubudage

Angela Merkel umuyobozi w’ubudage avuga ko agiye gushyiraho gahunda ya Guma mu rugo

Igihugu cy’ubudage kimaze kubura abaturage bacyo barenga 74000 kuva icyorezo cya covid19 cyatangira. Merkel yavuze ko iki gihugu kiri mu bihe by’umwaduko wa 3 wa corona virusi (3rd wave of infection). Yagize ati” nyuma yo kugerageza guhangana nacyo tukagabanya umubare wabandura mu kwezi kwa Mutarama, ubu noneho turabona ubwiyongere bukabije, harimo n’ubwoko bushya bwandura cyane bwaturutse mu bwongereza n’ahandi. Abandura bakomeje kuba benshi, ibitanda by’indembe byongeye kuzura abarwayi. Igiteye inkeke kugeza uyu munsi abana ndetse n’urubyiruko nabo batangiye kwandura ku buryo bukabije.”

Kimwe n’ibindi bihugu by’uburayi, ubudage bwatangiye gahunda yo gukingira abaturage icyorezo cya corona virusi, nyamara kandi inking batangiranye zabaye nk’agatonyanga mu nyanja kuko hari benshi muri iki gihugu batarakingirwa.

Kurikira video y’iyi nkuru hasi aha:

 

Sangiza abandi