Ihindagurika ry’ikirere, rikomeje kuba ikibazo gikomereye abatuye isi muri iki gihe. Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo gishinzwe kwita kw’ihindagurika ry’ikirere (Potsdam Institute for climate Impact research), Ihindagurika ry’ikirere ryabashije guhindura ingengabuhe isanzwe y’imvura ku buryo isigaye igwa ku kigero gikabije cyane cyane mu gihugu cy’ubuhinde ahakorewe ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kuri buri degree celcius imwe y’ubushyuhe yiyongereye, haba hari ubwiyongere bw’imvura budasanzwe ku kigero cya purusa 5. N’ubwo mu busanzwe imvura Atari mbi, iyo ibaye nyinshi cyangwa se nke bikabije biba ibibazo aho ibihingwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo bishobora kwangirika.

Igihugu cy’ubuhinde kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi, gicungira ku mvura mu buhinge bwagutse bwabyo kugirango bibashe kugaburira abaturage babyo. Iki gihugu kandi ni icya kabiri mu bituwe ku rusha ibindi ku isi. Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko iki gihugu kiri mu bizahura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ikirere.

Raporo yakozwe n’abashinzwe ubukungu mu gihugu cy’ubuhinde yagaragaje ko muri iki gihugu, imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi yiganje cyane ku buryo ibirenga 20% by’ubukungu bwacyo ariho bukomoka kandi niho abanyagihugu benshi bakesha amaramuko. Prof Levermann Anders, impuguke mu by’imihindagurikire y’ikirere akaba ari nawe wayoboye iri tsinda ryakoze ubushakashatsi yaravuze ati”mu gihe haba hakomeje kwangizwa ikirere hakabaho impinduka ku migwire y’imvura muri iki gihugu abaturage bazahura n’ibyago bikomeye harimo no kubura ibyo kurya, ibintu bizahitana abantu benshi cyane.”

Igihingwa cy’umuceri kirazwi cyane mu gihugu cy’ubuhinde kuko gitunze ama miliyoni y’abahinde kandi kikaba ari kimwe mu bizwi nabatari bake ku mubumbe wose. Iki gihingwa rero iyi raporo ivugwa ko ari kimwe mu byangizwa cyane n’imvura nyinshi. Baragira bati” ibihingwa byinshi cyane cyane nk’umuceri bikenera imvura mu gihembwe cya mbere cyo kumera kwabyo, nyamara imvura nyinshi cyangwa nke bikabije, bibifiteho ingaruka ikomeye cyane. Ibi ni byo bizaba mu gihe ikirere cyakomeza kwangizwa.

Levernman yabwiye ikinyamakuru cy’abanyamerika cya CNN ko mu gihe imvura igwa ari nyinshi cyangwa nkeya bikabije, abahinzi bibagora cyane ku bona ibibatunga n’ibihaza umugabane wose muri rusange. Yagize ati” nk’urushinge rw’isaha, kuva mu kwezi kwa 6 kugeza mu kwa 9, abahinzi bo mu buhinde n’ahandi hantu hatandukanye, baba baziko igihe cyo kugwa kw’imvura mu mwaka kirangiye bagategura igihembwe gishya cy’ihinga.” Iyo habayeho impinduka zikomeye, biragorana kumenya icyo gukora kandi byatangiye kujya bigaragara hamwe na hamwe ku isi.

Dr Devinder sharma w’impuguke mu by’ubuhinzi nawe aherutse kubwira CNN ko gahunda z’ubuhinzi zigomba guhinduka hagendewe ku kuba hakomeje kubaho ihindagurike mu migwire y’imvura, ariko ntabwo azi uko byakorwa kuko imvura isigaye igwa uko ibishatse. Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo tuzi icyo ihindagurika ry’ikirere rizakora, gusa twitege ko  hazabaho imvura nyinshi igakurikirwa n’amapfa menshi bigahitana abashobora kurenga biliyoni.

Ubu bushakashatsi kimwe n’ubundi bwabubanjirije bwemeje ko imyitwarire y’ikiremwamuntu nko gutwika ibitoro, ariyo yakomeje kugira ingaruka ku kirere bikagenda bigira ingaruka gahoro gahoro kugeza ubwo twatangiye kubona Ibiza ndetse n’ibindi bibazo bikomoka kuri ibyo bintu.

N’ubwo icyorezo cya covid19 cyatumye habaho igabanuka ku myuka yangiza ijya mu kirere bitewe na lock down, akayungirizo k’imyuka karinda isi ubushyuhe bukabije gakomeje kwangirika kandi bizagira ingaruka zikomeye harimo n’imfu za benshi.

Ngayo ng’uko.

Mariko 13: 24-26

Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza.

References:

https://edition.cnn.com/2021/04/14/weather/climate-change-india-monsoon-agriculture-heavy-rain/index.html

 

Sangiza abandi