Ingamba zo kwirinda icyorezo cya corona virusi cyane cyane kwambara agapfukamunwa ntizavuzweho rumwe. Hari benshi bavuze ko binyuze mu kumvira izi ngamba uba wakiriye ikimenyetso cy’inyamaswa abantu bakomeje gutinya kuva kera, abandi bakavuga ko izi ngamba zidasanzwe arizo zizashyira iherezo ku buzima bwa mwene muntu. Hari n’abavuze ko ibintu bizakomeza kuba bibi kugeza ku mperuka y’ibihe buri mu kristo yategereje. Ariko nyuma y’ibyo byose amakuru aravuga ko mu gihe cya vuba gahunda zimwe na zimwe zo kwirinda corona cyane cyane nko kwambara agapfukamunwa zigiye kuvaho mu buryo bwa burundu.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri leta z’unze ubumwe za Amerika cya CNN, ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara zandurira mu buhumekero zidakunze kwandurira hanze nk’uko benshi babitekereza. Muri ubu bushakashatsi, bavuga ko indwara zo muri ubu bwoko zandurira cyane mu ngo ( indoors) ku kigero kirutaho uko zandurira hanze cya 18.7. byagaragaye ko ubwandu bwo muri ubu bwoko bwandura ku kigero cyo hasi ya purusa 10 ku ijana mu gihe umuntu ari hanze( out door).
Proffeseur Nooshin Razani, ni umwanditsi akaba n’impuguke mu ndwara zandura muri Univerisite ya California yabwiye leta ko mu byukuri ubukana bw’indwara zandurira mu mwuka harimo na covid19 buri hasi cyane ya purusa 10 mu gihe umuntu yaba ari hanze. Ibi rero bituma abantu benshi bakomeza kwibaza igituma Bambara agapfukamunwa buri gihe uko basohotse mu ngo zabo cyangwa se bagiye ahandi hantu hatandukanye hanze y’ingo zabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana no kurinda indwara muri leta z’unze ubumwe za Amerika( CDC), nacyo giherutse gutangaza ko agapfukamunwa katagikenewe mu gihe umuntu yaba ari hanze aho Atari mu gikundi cya benshi. CDC nta kintu ivuga cy’umwihariko ku bantu bakingiwe iki cyorezo cya corona virusi.
Mu cyumweru gishize, Dr Rochelle Walensky, umuyobozi mukuru wa CDC yavuze ko iki kigo kigiye kongera kuvugurura gahunda isanzwe izwi yo kwambara agapfukamunwa. Yagize ati” tuzareba ibijyanye no kuba umuntu atakwambara agapfukamunwa mu gihe ari hanze, ariko kandi tuzita ku kuba tugifite abantu benshi bari gupfa bazize icyorezo cya covid19.”
Mbese agapfukamunwa karacyari ngombwa?
Nk’uko byakomeje kuganirwaho ahantu hatandukanye, ntabwo kwambara agapfukamunwa bigendera ku kuba umuntu ari umwera cyangwa umwirabura. Kutakambara bizagendera ku bintu byinshi harimo nko ku bwirinzi bw’umuntu, kuba akingiwe ndetse no ku bukana bw’icyorezo mu gace umuntu abarizwamo.
Linsey Marr ni impuguke mu ndwara ziterwa na virusi zandurira mu mwuka ( Air borne viruses expert), ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya CNN yagize ati” niba warakingiwe, ukaba utari mu kiciro cy’abari mu kaga ko kwandura, birashoboka cyane ko wazemererwa gusohoka utambaye agapfukamunwa mu minsi ya vuba.”
Ku bantu batakingiwe, Marr avuga ko bazajya bakomeza kwambara agapfukamunwa, ariko mu gihe abantu bari mu makoraniro ya benshi nko mu kabari, ku murongo batega bus cyangwa se ahandi hahurirwa na benshi.
Dr Ashish Jha, umuyobozi mu kuru wa kaminuza y’ubuzima bwa rubanda (University of public health), nawe aherutse kubwira CNN ko yiteze kubona mu gihe cya vuba kwambara agapfukamunwa biba ngombwa gusa mu gihe umuntu ari mu rugo! Yaragize ati” Niteze kubona ama leta mu byumweru bike akuraho gahunda yo kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu ari hanze. Birazwi neza ko indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero zikunda kwandura gusa iyo umuntu ari mu rugo, niyo mpamvu abantu bazasabwa kwambara agapfukamunwa bari mu ngo.
Kugeza uyu munsi leta nyinshi, nka Texas, na Alabama, zamaze gukuraho gahunda yo kwambara agapfukamunwa kandi izindi nyinshi nazo ziteguye ku bikora mu gihe cya vuba. Rhode Island, ni umuyobozi w’intara ya Dan McKee yatangaje ko guhera taliki ya 7 Gicurasi, agapfukamunwa kazajya kambarwa gusa umuntu ari mu rugo nabwo mu gihe abantu batabasha kubahiriza intera nibura ya metero.
Guverineri w’intara ya Connecticut, bwana Ned Lamont, yatangaje ko guhera taliki ya 19 gicurasi ingamba zo kwirinda covid19 zizavanwaho, ariko akabwira abantu gukomeza kuba maso Bambara agapfukamunwa mu gihe bari mu ngo zabo. Yagize ati” nta tegeko rizongera kureba abatambaye agapfukamunwa mu gihe turi hanze, turabasaba kujya mwambara agapfukamunwa mu gihe muri mu ngo, kandi nabyo bizarangira niba mwaramaze gukingirwa.
Ngayo nguko.
References:
https://edition.cnn.com/2021/04/22/health/masks-outdoors-need/index.html

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply