“Kiriziya gaturika yatakaje umwimerere kubijyanye n’urukundo igomba kugirira abantu” ni amagambo yatangajwe n’umwe mu bapadiri ijana b’abadage bagaragaje ko batemeranya na Vatican ku mwanzuro bafashe wo kuvuga ko batemera gahunda zo kubana kw’abahuje igitsina.
Leta ya Vatican iherutse gutangaza ko nta mu padiri uzemererwa guha umugisha ababana bahuje igitsina, iki ni igikorwa kitavuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba kiriziya Gaturika mu bihugu bitandukanye. Abarenga Miliyoni 1.3 bagaragaje kumugaragaro ko badasyigikiye uyu mwanzuro bituma benshi cyane cyane abapadiri bo mu gihugu cy’ubudage bikomereza gahunda zo gusezeranya ababana bahuje ibitsina.
Padiri Christian Olding, ni umupadiri mukuru mu burengerazuba bw’umujyi wa Gelden, yaravuze ati” Niba tuvuga ko Imana ari urukundo, sinabwira abantu bihuriza hamwe bakagabana inshingano bafitanye koroherana mu buryo bwiza ko badafite urukundo. Urwo ni urukundo rwo mubwoko bwa gatandatu ( sixth- class love), Aho rero ngenda nishimye nkabaha umugisha.”
Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, yavuze aya magambo” tugiye kubona ubwoko bwinshi bw’urukundo n’imibano itangaje mu bantu: ababana badahuje ibitsina, abatandukanye ariko bagikundana, abakundana batarashakana, tutibagiwe abandi b’ingenzi cyane ”ababana bahuje igitsina”. Tugiye kubona kwaguka k’urukundo mu nguni zose kandi ntibitangaje”
Abapadiri ku giti cyabo ndetse n’amwe mu madiyosezi mu gihugu cy’ubudage bihurije hamwe mu kitwa Liebe Gewinnt mu rurimi rw’ikidage cyangwa se Love wins mu cyongereza byose bisobanuro ngo “urukundo ruratsinda.” Abagize love wins initiative baherutse guhurira mu mijyi ya Berlin, Munich na cologne, ahazwi nk’ibice byiganjemo abakristu gaturika kandi benshi bakomeje kwemera gahunda zabo zo gushyigikira ababana bahuje igitsina.
Itegeko rya Papa Francis ryo kudaha umugisha ababana bahuje igitsina, ryatangaje benshi cyane cyane abo mu myanya ikomeye ya Kiriziya gatulika kubera ko yari yaramaze igihe kinini cyane agaragaza ko ashyigikiye ababana bahuje igitsina mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu mwaka w’2013 Papa uriho yagiranye inama n’ababana bahuje igitsina anashishikariza abashaka kubana muri ubwo buryo bo muri kiliziya gaturika abereye umuyobozi kubikora. Muri icyo giheyavuzwe ijambo rizwi na benshi muri iki gihe” Ndi nde wo gucira urubanza ababana bahuje igitsina ? navuga iki kubabana bahuje igitsina ariko bagakunda kandi bagashaka Imana banubaha amategeko ya Kiliziya?
Kiliziya gaturika yigisha ko kuba umutinganyi Atari icyaha ariko ikarwanya yivuye inyuma ibijyanye no kuba bahabwa umugisha ngo babane byemewe n’amategeko yayo. Mu kwezi kwa gatatu, abapadiri barenga 2000, abahanga mu by’iyobokamana ( theologians) hamwe n’abandi bantu batandukanye babarizwa muri kiliziya gaturika mu gihugu cy’ubudage na Austria basinye inyandiko yemerera abapadiri guha umugisha ababana bahuje igitsina.
Padiri Christian yongeye gutangaza ko kiliziya gaturika yataye umurongo wo gufasha ibihumbi by’abantu bayiyobotse mu kibaho ubuzima bishimiye. Yaragize ati” niba twavuga ko nta cyahinduka kubyavuzwe n’abayobozi ba kiliziya, ndabona bidahwitse, kiliziya yamaze gutakaza umurongo wo gufasha abayoboke bayo kubaho mu buzima bwishimye. Njyewe mba hagati mu bantu, ntabwo nshaka kwihunza imibereho yabo ya buri munsi ndetse n’ibyo bakenera mu buzima nk’umupadiri.”
Dukurikije ushakashatsi bwa vuba buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew research center muri Leta zunze ubumwe za America, abaturage 86% b’abadage bemera ko ubutinganyi bugomba kwemerwa.
Ngayo nguko.
Mbere y’uko Sodomu irimbuka bikomeye abantu baho bakoraga ikihe cyaha cyababaje Imana cyane?
Itangiriro 19: 3-5
… Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya. Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”
References:
https://edition.cnn.com/2021/05/11/europe/german-priests-vatican-same-sex-scli-intl-grm/index.html

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply