Nta gihe cyabayeho ngo itorero rihangane n’imbaraga idasanzwe ishaka kuricamo kabiri nk’icyo turimo ubu. Abizera bamwe ntibumva ibintu kimwe n’abayobozi ku ngingo zimwe na zimwe, ingingo nyinshi zikomeye zo muri ubwo bwoko harimo ijyanye n’icyacumi aho hari benshi bavuga ko bitakiri ngombwa kugitanga hakaba n’abavuga ko kigomba gutangwa kugeza igihe umuntu azaba akibasha kugira inyungu agira. Iki ndetse n’ibindi bibazo ntarondoreye aha mu mwimerere wabyo, byatumye habaho igisa no kutumva ibintu kimwe hagati y’abizera, abayobozi b’itorero ndetse na bamwe mu babwiriza. Pr Byiringiro Hesron uyobora itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yagarutse kuri iki kibazo anatinda cyane kuri gahunda itorero rifite binyuze kuri Radiyo y’itorero izwi nk’ijwi ry’ibyiringiro.

Mu kiganiro aherutse gutanga yatangiye agira ati” Kuki hari abumva ko ibintu byose bigomba guhagarara, ko mbese nta kindi kigomba gukorwa ibintu byose byarangiye, bari bakwiye gusobanukirwa n’uko igihe tugikora ibindi, tukajya guhinga, tukajya gucuruza, tukajya mu ishuri, tugakora indi mirimo tugahinga, tukorora, simbona uburyo umuntu ashobora kuvuga ngo ibi byo byarahagaze kandi ibindi byose bitarahagaze. Nkibwira ko ibyongibyo ari umuntu ufite imyumvire ye ariko wari ukwiriye gufashwa nanone agafashwa n’itorero kugirango bamusobanurire.

Ikindi nkaba nasaba abizera ko bajya basobanurira umuntu wacitse intege cyangwa ufite imyigishirize ye ibyo akwiriye gusobanukirwa, ndetse byaba na ngombwa n’ubundi buyobozi bwo hejuru bukaza kugirango bubafashe basobanukirwe n’ibyo amahame y’itorero ashingiyeho. Ntuzigere na rimwe urwanya itorero, kuko itorero ntiwarishobora, ntiwarishobora icyakora warisohokamo nk’uko warijemo, ariko ntushobora kurisenya. Icyo nicyo nakubwira, itorero ry’abadiventisiti ku isi yose hari aho ubutumwa butari bwagera ku buryo bukwiriye kuhagera hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’iringiri rya za Radiyo, n ‘izindi za communication zishobora kuba ziriho.

Ku Rwanda sinavuga ngo tumeze nk’ibyo bihugu bindi birikoresha bityo, bikoresha na za Radiyo, ariko kandi umuntu amenya iwabo nabonye ko Radiyo ari igikoresho gikwiriye kugeza ubutumwa ku bariho cyane cyane abari mu Rwanda. Ari imuhira iwe akumva Radiyo, ari umudiventisiti cyangwa Atari we, muri gahunda ijwi ry’ibyiringiro rifite ariko noneho icyariho n’uko umunara umwe ntabwo wari uhagije kuko wari ufite aho ugarukira gusa, itorero ribona y’uko dukwiriye gushaka undi munara watuma ubutumwa bugera no muri utwo duce tundi. Sinubutumwa bwo kubwiriza gusa ahubwo no kwigisha imibereho y’abantu. Kwigisha imyifatire y’abantu, kwirinda ibibi, kuko niyo misiyo burya itorero rifite.

Ubu rero twagize amahirwe i Karongi umunara uruzura, agace k’uburengerazuba kose ndetse no hakurya y’imipaka ijwi ry’ibyiringiro rirahagera nkaba mfite nanone gahunda nsaba Imana ngo ibimfashemo tubone n’undi munara waboneka i burasirazuba, ukareba utu turere tw’uburasirazuba muri za Ngoma, za Kirehe za Kayonza Gatsibo na Nyagatare, nabo bakagira amahirwe yo kujya bumva Radiyo ijwi ry’ibyiringiro.

Icyo gihe rero ibyo bimaze kugerwaho, nanone ndasaba Imana kugirango izatubashishe kugirango tuzabe dufite na Televiziyo, kuko igikurikiraho igihe dufite iminara na televiziyo noneho iba ishobora kubonwa n’abantu bo mu duce twose tw’igihugu.

 

Ngayo nguko.

Sangiza abandi