Ahabu wayoboye ubwami bw’amajyaruguru mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri yose, niwe wabaye umwami w’umunyamafuti kurusha abandi bose bayoboye iki gihugu cyari cyaratoranijwe n’Imana ubwayo. Mu myaka ya 874 kugeza 853 mbere ya Kristo,Ahabu mwene Omri nibwo yayoboraga igihugu cya Isiraheli kandi yakoze ibyangwa n’amaso y’Imana kurusha abandi bami bose bamubanjirije ndetse n’abamukurikiye ntawageze ku rwego rwe. Yagerageje gukora mu maso h’Imana ya Isiraheli no kuyibabaza cyane kurusha abandi bami babayeho mu mateka y’iki gihugu.
Isezerano rya kera rifata hafi ibice bine byose risobanura ibikorwa bitangaje bya Ahabu, ibintu utasanga kuwundi mwami w’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isiraheli. Igitangaje ibyo bice byose ntibivuga ikindi uretse icyaha gitangaje cy’uyu mugabo wakorombereje Imana ku buryo bukomeye cyane. Ahabu yarongoye Yezeberi mwene Etibari umwami wa Sidoni ibintu byatumye atangira kuramya ikigirwamana cya Baali (1 Abami 16:31-32). Yatwawe umutima n’uyu mugore w’umupagani bituma yubaka urusengero rw’ikigirwamana cya Baali i Samariya ibintu byafatwa nk’ikizira mu gihugu ubusanzwe cyagombaga kuba cyuzuye kubaha Imana kandi kigendera kure ibigirwamana. Iki cyaha cyari kibi cyane ku buryo cyatumye Imana iteza amapfa akomeye ku gihugu yari yaritoranyirije cya Isiraheli.
Ku ngoma ya Ahabu nibwo Eliya yahanganye bikomeye n’abahanuzi ba Baali, ibintu byaje gutuma yicamo abarenga Magana ane ku munsi umwe. Yezeberi umugore udasanzwe yahize Eliya ashaka guhorera abahanuzi b’ikigirwamana cye bari bamaze kwicwa kandi ibi byatumye Eliya umuhanuzi w’Imana ahungira ku musozi wa Horebu aho Imana yamusanze iramubonekera. Muri iki gihe , Isiraheli yari mu ntambara ikomeye aho yari ihanganye n’igihugu cya Aram mu majyaruguru. Inshuro ebyiri zose, Ahabu yatsinze bidasubirwaho Ben-hadad umwami wa Aram ariko akora ikosa rikomeye cyane ubwo yangaga kumwica.
Uretse umurwa mukuru wari i Samariya, Ahabu yari afite inzu n’ubusitani bwiza i yezereri mu birometero bike werekeza mu majyaruguru y’igihugu. Hafi y’aha hantu hari uruzabibu rwiza cyane rw’uwitwa Naboti kandi umwami Ahabu yararukunze cyane bituma yifuza kurugira urwe. Binyuze mu bucakura bukomeye bwa Yezeberi umugore w’umunyamahanga wa Ahabu, Naboti yarishwe maze Ahabu atwara uruzabibu yari yasezeraniwe guhabwa n’umugore we wari usigaye uvuga rikijyana. Kubera iki gikorwa gikomeye cy’ubunyamaswa, umuryango wose wa Ahabu wahanuriwe na Eliya umuhanuzi w’Imana ko uzapfa hatarokotse n’umwe.
Iherezo ry’ubuzima bwa Ahabu ryagezweho mu rugamba rwabereye i Ramoti y’igaleyadi aho yari ahanganye n’umwami wa Siriya. Umurambo we wazanywe i Samariya aho yashyinguwe kandi niho amaraso yari yuzuye umurambo we yakuriweho. Nk’uko byari byarahanuwe n’umuhanuzi Eliya, umuryango we wose warishwe ubwo Yehu yakuraga ku ngoma Jotham mwene Ahabu mu myaka 12 nyuma y’urupfu rwa Ahabu. Iyo n’iyo nshamake y’icyo Bibiliya ivuga kuri uyu mugabo. Mu mucyo w’ubusigaratongo, uyu mugabo yongeye kugarukwaho inshuro zitari zimwe kandi ibyavumbuwe kuri we nibyo tugiye gukomeza tureba hasi aha.
Umwami Ahabu na Shalmanaser
Ahabu ni umwe mu bami bake ba Isiraheli banditswe mu nyandiko za kera cyane zabahanga bo muri Siriya. N’ubwo hari byinshi muri izi nyandiko bitavuzwe na Bibiliya, amateka, ibikorwa ndetse n’ibindi bintu byinshi bitandukanye byakozwe n’uyu mwami ku ngoma ye bihura neza n’inkuru zivugwa na Bibiliya.
Ibuye rya kera cyane ry’umwami Shalmanaser wa 3 wayoboye igihugu cya Siriya ryavumbuwe mu mwaka w’1861 i Kurth muri Turukiya hafi y’umugezi wa Tigris uri mu majyaruguru y’iki gihugu. Ryanditseho mu buryo busobanuye ibikorwa bya gisirikari by’umwami Shalmanaser mu myaka yamaze ayobora iki gihugu cyari igihangange mu gihe cyacyo. Ku bivuga umwaka we wa gatandatu ku ngoma ahagana mu mwaka wa 853 mbere ya Kristo, avuga ibyurugamba rudasanzwe rwabereye mu burengerazuba bw’igihugu yari ayoboye rwigaruriye ibihugu 12 harimo na Isiraheli. Sharmanaser yatangije urugamba ahitwa Qarqar hafi y’umugezi wa Oronte muri Siriya y’ubu kandi niho avuga ko yatsindiye ibyo bihugu byose. Ku buryo butangaje, Ahabu avugwa kuri iryo buye rya kera nk’umwami wari ufite ingabo zikomeye cyane kandi wanesheje inshuro 2 ubwami bwa Siriya( ibintu bihura neza n’ibyo Bibiliya ivuga).
Ahabu Umwubatsi
Dukurikije icyo Bibiliya ivuga, ingoma ya Ahabu yari yuzuye ubukungu bw’inshi kandi yari umwubatsi ukomeye. Ubuvumbuzi bwimbitse bwakorewe i Samariya bwagaragaje ko uyu mujyi wari ufite inyubako zidasanzwe kandi utatswe ku buryo butangaje. Mu myaka ya kera, uyu mujyi wari warabanje kubakwa na omri se wa Ahabu. Wari ukikijwe n’urukuta rufite metero 5 z’umubyimba ariko kandi rwaje kwagurwa ku buryo bukomeye haba mu burebure haba no mu mubyimba. Ibyo byose abanyamateka bemeje ko byakozwe ku ngoma idasanzwe ya Ahabu. Ikindi kintu cy’ingenzi cyavumbuwe muri ubu bushakashatsi ni ubwogero( swimming pool) bwo mu gihe cy’umwami Ahabu. Abahanga mu by’ubusigaratongo bose bahuriye ku kwemeza ko aha ariho umurambo wa Ahabu waba warogerejwe ubwo yagwaga ku rugamba rwashyize akadomo k’ubuzima bwe.
N’ubwo ibyo byose byavumbuwe n’abantu batigeze ku menya Bibiliya kandi bikaza bihuza neza n’ibyanditswe n’abanditsi ba kera ba Bayo, ntibibuza benshi bo mu gihe cyacu gushidikanya ku ku kuri kutibeshya kw’iki gitabo kiruta ubukuru buri umwe muri twe. Mbese turacyafite umwanya wo guhakana ubwenge ndengakamere bwa Bibiliya? Ntuzacikwe n’inkuru zikurikira.
Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:
Dr Bryan G wood ( January 2 2006). Shiloh excarvation

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply