Igihe Abisiraheli barwanaga urugamba rwo gufata kanani, mu buryo burenze intekerezo za muntu Imana ubwayo yarigaragaje ikora igikorwa kidasanzwe aho yahagaritse izuba bituma amanywa amara igihe kirenze igisanzwe. Iki gikorwa kidasanzwe cyatumye Abisiraheli bagera ku nsinzi mu buryo butangaje. Abantu batandukanye mu ndimi no mu bihugu bitandukanye ntibabuze kuvuga byinshi kuri iki gikorwa abenshi bakavuga ko kitigeze kubaho abandi bagashaka kugisobanuza ubwenge bwa siyansi. Mureke turebe bimwe mu byavuzwe na bamwe mu bashatse gutanga ubusobanuro kuri iki gikorwa kirenze ubwenge bwose umuntu yigeze kugira bakagerageza gusobanura iki gikorwa bakoresheje ingero dushobora kugereranya n’inkota ivunitse.
Igihamya gitangaje cyo mu kinyejana cya 20
Hafi mu kinyejana gishize, iyi nkuru ijyanye no guhagarara kw’izuba yaravuzwe cyane kandi yakomeje kugarukwaho kugeza mu gihe cyacu. Proffeseur C.A Totten umwarimu muri kaminuza nkuru ya Yale yasobanuye uburyo undi mu proffesseur mu by’ubumenyi bw’ikirere w’inshuti ye yavumbuye ibyabaye kuri uyu munsi udasanzwe wa Yosuwa.
Mu kwiga yitonze ku bijyanye n’ubwirakabiri ndetse n’ukwihinduranya kw’imibumbe igaragiye izuba, uyu muhanga yavumbuye ibyabaye ku munsi udasanzwe ubwo izuba ryahagarikwaga ku busabe bwa Yosuwa. Yabashije kugera kuri ibi yifashishije ibivugwa mu gitabo cya Yosuwa akabihuza n’urugendo rwakozwe n’izuba risubira inyuma ho intambwe cumi n’ebyiri ubwo umwami hezekiya yahabwaga ikimenyetso cy’uko yongerewe imyaka yo kubaho ( Yesaya 38:7-8). Bituma ahuje n’ubuhanga afite muby’imibumbe n’inyenyeri yemeza ko ibyabaye kubwa Yosuwa koko ari ukuri.
Iki gihamya cyakomeje kuvugwa no gusobanurwa mu buryo butandukanye maze cyandikwa n’umwanditsi Sidney collett mu gitabo cye cyakunzwe cyane cyitwa All about the Bible (285-286). Mu mwaka w’1936 iyi nkuru yongeye gusohorwa mu gitabo cya Harry Rimmer cyitwa Harmony of science and scripture. Mu mwaka w’1970 iyinkuru yakomeje gukwira henshi ku isi ariko ikomeza kuvugwaho byinshi.
Umusore ukiri muto nyamara wari umuhanga cyane mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere witwa Harold hill uhagarariye kampani yitwa Curtis Engine, yatangaje ubundi bushakashatsi yari amaze imyaka myinshi akora kandi ku buryo bwakomejegutangaza abatuye isi bwahuzaga neza n’ubwavuzwe na Proffesseur C.A Totten mu myaka umunani yari ishize. Izi nyandiko zombi zarahererekanyijwe cyane mu nsengero ndetse no kuri Murandasi, ku buryo zabaye zimwe mu zasomwe cyane kurusha izindi muri ibi bihe byacu.
Ubundi buvumbuzi ku munsi udasanzwe wa Yosuwa.
Mu mwaka w’1970, abashakashatsi benshi bakomeje kugira amatsiko kubyavugwaga mu gihe cyabo bituma barushaho gushaka igihamya kirusha ibindi gusobanuka. Mu nkuru yiswe False trial of Joshua’s long day, Dr Erich Von fange yerekanye ku buryo yise ko busobanutse uko iki gikorwa cyabaye kandi kuri Purusa nini yahuzaga n’ababanjije twabonye haruguru.
Benshi bakomeje gutekereza ko inkuru zitandukanye zakozwe zidafite amakuru ahagije ku buryo byakwemeza abantu ku bijyanye n’iki gikorwa nyirizina ndetse hari abavuze ko ayo makuru atariyo. Bashinjaga aba bashakashatsi kutagaragaza imibare cyangwa ubusobanuro budasanzwe kuri iki gikorwa nyamara n’ubwo bimeze bityo ama Miliyoni menshi y’abantu yemeye ko izi nkuru zose ari ukuri.
Kuri Dr Von Fange umwanzuro ni uko hagomba kubahwa icyo Bibiliya ivuga hatitawe ku bwenge bucye bw’umuntu budashobora kumva ibintu bimwe na bimwe. Yaragize ati” ntituzi icyo professor Hatt yatekerezaga ubwo yatangazaga ku mugaragaro inkuru ye. Njyewe nizera ko igikorwa cyo guhagarika izuba byanze bikunze cyabayeho kandi si ngombwa cyane ko tumenya uburyo buri kantu kabayeho cyane ko ubwengebwacu atari bwinshi cyane ku buryo twakumva buri kimwe mu bikorwa by’Imana.”
Abakristo benshi bafite ibibahamiriza ko ibyanditswe byera ari ukuri, kandi bitajya byibeshya. Si ngombwa kurengera ibyanditswe dukoresheje inkota ivunitse kuko bidashoboka kugenzuza buri gikorwa cy’Imana ubwenge bwacu bwangiritse.
Murakoze.
Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:
- Collett, Sidney. 1933. All About the Bible. New York: Fleming Revell.
- Rimmer, Harry. 1956 ed. A Harmony of Science and Scripture. Grand Rapids: Eerdmans.
- von Fange, Erich. “A False Trail for Joshua’s Long Day. The Christian News. June 19, 2000.
- Jackson, Wayne. “Is There Scientific Proof of Joshua’s Long Day?” ChristianCourier.com. Access date: November 22, 2020. https://www.christiancourier.com/articles/226-is-there-scientific-proof-of-joshuas-long-day
- Scripture References
- Joshua 10:12-14; Isaiah 38:7-8; 1 Thessalonians 5

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply