Imiterere yose y’isi yarahindutse igihe cy’Umwuzure [mu gihe cya Nowa]. Umuvumo wa gatatu uteye ubwoba wari wayigezeho bitewe n’ingaruka z’icyaha. Ubwo amazi yatangiraga gukama, udusozi n’imisozi byari bizengurutswe n’inyanja ngari. Imirambo y’abantu n’inyamaswa byari birambaraye ahantu hose. Uwiteka ntiyajyaga kwemera ko igumaho ngo ibore maze yangize umwuka, nicyo cyatumye yarahinduye isi aho yagombaga guhambwa. Inkubi y’umuyaga yari izanywe no gukamya amazi, yagurukanye iyo mirambo n’imbaraga nyinshi cyane iyijugunya kure maze ikukumura impinga z’imisozi miremire, n’ibiti n’ibitare birenga kuri iyo mirambo birayitwikira. Uko ni ko izahabu n’ifeza, ibiti byiza, n’amabuye y’agaciro, byari umutungo w’isi mbere y’Umwuzure; ibyo abatuye isi bari barahinduye ibigirwamana, byahishwe umuntu, maze imbaraga y’amazi irenza igitaka n’amabuye kuri ubwo butunzi, maze irema imisozi hejuru yabyo. Imana yabonye yuko uko yarushagaho gukungahaza abanyabyaha kandi ikabaha no kumererwa neza, na bo barushagaho gukora ibizira mu maso yayo. Ubutunzi bari bahawe ngo butume bahimbaza Imana, babuhinduye ibigirwamana, maze Imana ntiyahabwa agaciro ndetse irasuzugurwa. {Abakurambere n’abahanuzi, p. 64.1}

Isi yari iteye urujijo kandi utamenya icyo ari cyo. Imisozi yahoze ari myiza cyane ihinduka ibihanamanga kandi ntiyareshya. Ibibuye bishinyitse n’ibitare biboneka hose. Aho imisozi n’udusozi byahoze ntibyongeye kuhaba ndetse nta n’icyagaragazaga ko byigeze kuhaba; kandi imirambi yahindutse ibisozi bihanamye. Ibyo byagiye byigaragaza ahantu henshi cyane. Ahahoze ubutunzi bukomeye cyane bw’izahabu, ifeza, n’amabuye y’agaciro hagaragaye ibimenyetso bibi cyane by’umuvumo. Kandi mu bihugu bitari bituwe n’ibyari byarakorewemo urugomo rukabije, umuvumo ntiwahangije cyane. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 64.2}

Muri icyo gihe, amashyamba manini yarenzweho n’ubutaka. Ibyo nibyo byaje guhindukamo nyiramugengeri, dusanga ahantu hamwe na hamwe, ari nabyo bibyara peteroli. Iyo nyiramugengeri na peteroli kenshi na kenshi bitutumbira mu nda y’isi. Na none kandi ibitare byarashonze, ibibuye birayenga ndetse n’ubutare burashonga burashira. Amazi yivanze n’amahindure byatumye habaho ubushyuhe bukabije, butera umutingito, ibirunga, n’ibindi bintu biteye ubwoba. Iyo amazi n’umuriro bihuye n’ibitare, hamwe n’ibindi bitabye mu butaka, habaho umuriri ukomeye munsi y’ubutaka, ukumvikana umeze nko guhinda kw’inkuba. Umwuka uba ushyushye kandi utwika. Hakurikiraho kuruka kw’ibirunga; kandi nta gishoboraga gucogoza ubwo bushyuhe, isi ubwayo iba irimo kubira, ubutaka burimo gukozwa hirya no hino nk’umuraba wo mu nyanja, imikuku minini iboneka henshi, maze imijyi, imidugudu, n’imisozi igurumana ikamirwa na byo. Mbere y’uko Kristo agaruka, ibi bimenyetso biteye ubwoba bizarushaho kwiyongera cyane, nk’ibimenyetso byerekana ukurimbuka kwayo. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 64.3}

Ubujyakuzimu bw’isi niho hahishwe ibintu byinshi cyane, kandi ni byo bizakoreshwa nk’intwaro yo kurimbura isi ishaje. Amazi yadudubizaga aturutse mu nda y’isi yiyungikanyije n’aturutse hejuru mu kirere byakoze umurimo wo kurimbura. Uhereye ku mwuzure, umuriro ndetse n’amazi, Imana yabikoresheje mu kurimbura imirwa yigometse. Urwo rubanza ruzagera ku basuzugura amategeko y’Imana kandi bagasiribanga ubutware bwayo, kugira ngo bahindire umushyitsi imbere yayo kandi bahamye ubudahangarwa bwayo. Ubwo abantu biboneraga n’amaso imisozi igurumana, ibirimi by’umuriro hamwe n’isuri y’ubutare bwashonze, ikama ry’imigezi, iriduka ry’imijyi y’ibyamamare, amatongo ahantu hose, n’ibindi; ibyo byose byatumye imitima yabo itahwa n’ubwoba, maze bamwe mu batizera Imana batangira kuyituka aho kwemera imbaraga zayo zitagira akagero. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 64.4}

Abahanuzi bo mu gihe cya kera bahereye kuri ibyo byabaye baravuga bati, “Waba nk’umuriro utwika ibyatsi, waba nk’umuriro watuza amazi, bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe, amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe. Koko umanutse ugakora ibikorwa tutari twiteze, imisozi yatigita imbere yawe. Guhera kera kose nta wigeze abyumva, nta jisho ryigeze ribona Imana ikorera ityo abayitegereje nk’uko wowe ubikora.” Yesaya 64:1-3. Uhoraho atinda kurakara, nyamara afite imbaraga nyinshi, ntabura guhana abagizi ba nabi. Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y’umuyaga na serwakira, ibicu n’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye. Acyaha inyanja igakama, inzuzi zose na zo azikamyamo amazi.” Nahumu 1:3,4. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 65.1}

Hazabaho ibindi bintu biteye ubwoba bitigeze kubaho mu isi, ubwo Kristo azaba agarutse. “Atuma imisozi itigita, udusozi natwo ducika inkangu. Iyo ahingutse isi irahindagana, isi n’abayituye bose birakangarana. Ninde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye? Ni nde wahangara n’umujinya we ukaze? Uburakari bwe bugurumana nk’inkongi y’umuriro, butuma n’ibitare bisatagurika.” Nahumu 1:5, 6 (Bibiliya Ijambo ry’Imana). “Uhoraho kingura ijuru umanuke, ukore ku misozi icucumuke umwotsi. Uteze imirabyo itatanye abanzi banjye, ubarase imyambi bakwire imishwaro.” Zaburi 144:5, 6 (BII). { Abakurambere n’abahanuzi, p. 65.2}

“Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru, nzerekana n’ibimenyetso hasi ku isi, hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka.” Ibyakozwe n’Intumwa 2:19 “Nuko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n’isi iratigita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w’isi ukaze nk’uwo. Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka. Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine. Ibyahishuwe 16:18, 20, 21. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 65.3}

Ubwo imirabyo iturutse mu ijuru iziyungikanya n’umuriro uvuye ku isi, imisozi izagurumana nk’itanura, kandi izajya ijugunya amahindure ateye ubwoba, biziroha mu busitani n’imirima, n’imidugudu n’imijyi bibereye amaso. Ubutare bwashongeshejwe nibugwa mu migezi bizatuma amazi abira, bijugunye ibitare binini cyane bifite ingufu zitavugwa bisandara ahantu hose ku butaka. Imigezi n’inzuzi bizakama. Isi izahinda umushyitsi, ahantu hose hazaba hari imitingito no kuruka kw’ibirunga. { Abakurambere n’abahanuzi, p. 65.4}

Ubwo nibwo Imana izatsemba abagome bose ku isi. Ariko intungane zizarindirwa hagati muri ako kaga, nk’uko Nowa yarindiwe mu nkuge. Imana izababera ubuhungiro, kandi munsi y’amababa yayo niho bazakirira. Umunyazaburi aravuga ati, “Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n’icyago kizagera aho utuye.” Zaburi 91:9,10. “Azahandindira mu gihe cy’amakuba, mu ngoro ye niho azampisha, azambera urutare runkingira.” Zaburi 27:5. Isezerano ry’Imana ni iri ngo, “Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba, nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.” Zaburi 91:14 (BII). { Abakurambere n’abahanuzi, p. 65.5}
UMUGENZI MINISTRIES

Sangiza abandi