Mu rugendo rwamateka umushumba wa kiliziya Gatulika ku isi yose yagiriye mu gihugu cya Iraq, yatangaje ko yamaganye ku mugaragaro ubuhezanguni bukorwa mu izina ry’idini runaka. Mu ruzinduko rw’amateka akoze bwa mbere nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya corona virusi, Papa Francis yasuye ibice bitandukanye bya irake akaba yanagiranye ibiganiro na Grand Ayatollah Ali al-sistan, umwe mu bayobozi bakomeye ba Shia Islam.
Mu butumwa yatangiye ahahoze umujyi wa kera wa Ur, ufatwa nk’ahantu h’amavuko h’umuhanuzi Abraham wubahwa cyane mu madini ya Islam, Judaism ndetse n’abakristu muri rusange, yagize ati” Ubushyamirane,ubuhezanguni n’urugomo ntabwo bivuka mu mutima usenga, ni ibigambanira iyobokamana.”
Isengesho rya rusange ryahuje abakomoka mu madini yo muri Iraq, arimo aba Shia, aba Sunni, abakristu ndetse nabakurikiye idini rya Yazidi. Muri iri sengesho Papa Francis yavuze ati” twebwe abemera ntidushobora guceceka igihe iterabwoba ryandavuje idini. Ni koko duhamagarirwa byeruye gukuraho ukutumvikana kose, mureke ntitwemere ko urumuri rw’ijuru rupfukiranwa n’ibicu by’urwango.
Bwana Grand Ayatollah Ali al-Sistani w’imyaka 90 y’ubukuru akunze kwitarura abantu, ndetse ntabwo akunze kwakira abantu batandukanye iwe ariko yakiriye Papa Francis baganira igihe cy’iminota 50 kandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, bombi nta dupfukamunwa bari bambaye.
Mu mujyi wa Najaf, hari ibyapa bitandukanye byanditseho ko guhura kwabo ari uguhura hagati y’udusongero tw’imisigiti n’inzogera zo muri kiliziya! Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru associated Press, Papa Francis yashimiye uyu Ayatollah ku kuba yazamuye ijwi rye akemera gushyigikira abanyantege nke b’abakristo bo muri icyo gihugu cya Iraq.
Abashinzwe umutekano ba Iraq bagera hafi ku 10,000 bari baryamiye amajanja ngo bacungire umutekano Papa Francis muri uru ruzinduko rwe. Amakuru akomeje kuvuga ko imwe mu mitwe y’intagondwa zo mu ba Shia idashyigikiye urwo ruzinduko, bakaba bakirufata nko kwivanga mu buzima bwite bw’igihugu cya Iraq.

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply