Mu gihe ibikorwa by’iyobokamana muri iyi minsi ku isi hose byashegeshwe na COVID 19, amwe mu makorari yo muri union y’u Rwanda yo ntiyatuje ahubwo yakomeje gukora ivugabutumwa mu buryo bukomeye harimo no gusana imitima y’abatuye isi nubwo bitaboroheye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya corona virusi.
Heritier du ciel family choir ni korali ikorera umurimo w’ ivugabutumwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya nyagatare mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi(ASEPA-UR NYAGATARE) ikaba yaratangiye ivugabumwa muri 2008 itangijwe n’abanyeshuri bacye cyane bari bafite intego zo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo,amasengesho n’ ibikorwa by’urukundo hagati mu barirmbyi ndetse no hanze y’ itorero, kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango bakabaka 150 harimo abakiri kwiga, abarangije kwiga ndetse n’abakunzi bayo.
Imaze gushyira hanze imizingo y’amajwi ine n’ umuzingo umwe w’amashusho, mu gihe kiri imbere bakaba bazatugezaho umuzingo wa kabiri w’amashusho, ni korali yubakitse ku buryo bw’ umuryango aho ifite Mama na papa abana ndetse n’abahererezi ( umukobwa n’umuhungu) ibi bigatuma abantu bayikunda cyane kuko iyo uyigezemo ntiwifuza kuba kure yayo kubera wisanga bitewe n’ ikigero urimo.
Taliki ya 6 werurwe 2021 Ku isabato isaha ya saa tatu, nibwo igitaramo cyatangiye mu cyumba mberabyombi cya kaminuza y’u Rwanda, cyari igitaramo cyitabiriwe n’ abantu benshi hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid 19 nkuko byari byarategujwe mbere.
Isaha zaje kugera rero igitaramo kiratangira ni igitaramo cyagaragayemo amakorari yo muri ASEPA NYAGATARE gusa mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’ icyorezo cya Covid 19 ibi bikaba byaratumye abari gutumirwa bataratumiwe.
Mu kiganiro Hategekimana Emmanuel umuyobozi wa korali yagiranye na Menyabibiliya.com yadutangarije ko bitari byoroshye muri ibi bihe turimo ariko bakomeje gushyirahamwe ubushobozi bucye babona ku mafaranga bagenerwa na leta abafasha mu buzima bw’ ishuri kugeza ubwo babonye iki gikorwa kigeze ku musozo.
Akomeza avugako nk’abasore babiziko aribo bazasohoza umurimo basigiwe na Yesu kristo kandi ko bagomba kuwokora babikunze kandi batinuba kuko igihe nikigera bazagororerwa n’ uwiteka, yagize ati “nubwo abanyeshuri bamwe baza abandi bakagenda ku ruhande rumwe ni imbogamizi ariko nabwo biratunezeza kuko aho bagiye bakomeza kuba abaragwa ( Nkuko bakunze kwitwa) bakadufasha mu bikorwa bya korari tuba twateguye.”
Akomeza avugako kubihuza n’amasomo bijya bigorana ariko nkabasore biyemeje gukorera Imana bagomba kubona umwanya mu byo bakora byose. Yakomeje ashimira cyane abarangije kwiga, abakunzi ndetse n’akiri ku ishuri ubwitange n’urukundo bakomeza kugaragariza umurimo w’ Imana mu bikorwa byabo bya buri munsi.
HATEGEKIMANA Emmanuel Uyobora iyi korali yabwiye menyabibiliya ko uyu muzingo witwa “IJURU RY’ INTWARI” wakorewe muri Heritage Studio ukaba uje ukurikira indi mizingo itatu ariyo: Arakiza,Dufite amahirwe na Dufite umurengezi kandi bakaba bakomeje gukora n’izindi harimo n’ umuzingo wa kabiri w’ amashusho.
Mu gusoza Emmanuel yashoje ashimira ubuyobozi bwa kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyagatare, ASEPA UR-Nyagatare campus kubw’ inkunga badahwema kubatera mu bikorwa bya korali bya buri munsi asaba abakunzi ba korali kubaba hafi mu bikorwa bakora kugirango bahuze imbaraga mugukomeza gukora izindi ndirimbo harimo n’ izamashusho kugirango umurimo w’ Imana ukomeze gutera imbere.






March 8, 2021 at 5:03 am
You really are doing a great job to spread the word of God.
May Almighty God bless you abundantly