Kugeza uyu munsi, abantu batandukanye cyane cyane abakristo mu madini atandukanye bakomeje kwibaza byinshi ku rukingo rwa corona virusi. Hakozwe ubushakashatsi butandukanye kuri rwo ariko kugeza uyu munsi ntakirabasha gucururutsa imitima yabatuye isi ku ngingo y’urukingo rwa covid19. Abatari bake bamaze gucukumbura ijambo CORONA basanga uteranyije inyuguti z’irigize mu buryo bw’imibare bihura neza neza n’umubare 666 wavuzweho kuba umubare w’inyamaswa izateza akaga gakomeye mu gihe giheruka.
C = 3
O = 15
R = 18
O = 15
N = 14
A = 1
6 66
None se mu byukuri iki cyaba aricyo kimenyetso cy’inyamaswa cyavuzwe na Bibiliya kandi cyikigishwa n’abigisha batari bake? Reka Turebe hasi aha igisubizo cya Pastoro Dr Mathew L. Halsted, ufite impamyabushobozi y’ikirenge PHD muri theology akaba n’umuhanga mu by’ubuhanuzi. Abajijwe ku nkuru ivuga ko urukingo rwa corona virusi niba cyaba ari ikimenyetso cy’inyamaswa yatangiye asubiza mu magambo ari hasi aha:
Kuva navuka, sinigeze numva ikintu gitangaje nk’iki, ndanatekereza ko abantu benshi bambanjirije muri uyu murimo ntawigeze yumva ijambo risa gutya. Biratangaje ko abantu beshi bakomeje kuzura ubwoba, ariko ikibabaje cyane n’uko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage utaretse n’abakristo bakomeje guterwa ubwoba babwirwa ko bazahatirwa kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa binyuze mu gufata urukingo rwa corona virusi. Mbese cyaba ari urukingo rwa corona? Yaba se ari Microship? Bizagenda bite igihe nashutswe nkabyakira?
Mu byukuri ikimenyetso cy’inyamaswa kizatangwa gute?
Mu gihe ugitekereza kuri ibyo bibazo, ndagirango ngire ibyo ngusobanurira byo mu gihe gikomeye cyacu. Amakuru dukura mu mateka ndetse n’igitabo cy’ibyahishuwe ntabwo bitwemerera nk’abakristo gutekereza ikimenyetso cy’inyamaswa nk’ikintu umuntu azafata ku buryo bw’impanuka. Ni ikimenyetso cy’ububasha bwa kiyobozi no kuramya kizasaba gutekereza ndetse no gufata umwanzuro witondewe kuri buri muntu uzacyakira. Mu yandi magambo bizasaba ko umuntu wese azaba azi neza n’umutima we wose icyo ari gukora.
Niba hari ikimenyetso cyo mu gihe cy’ahazaza kizashyirwa imbere y’abantu n’umunyabubasha runaka, kandi kugifata ukazaba uzi neza ko bihabanya n’amategeko y’Imana, ukazaba uzi neza icyo ukora utabikoreshejwe mu bujiji, ukazaba kandi usobanukiwe neza ko gukora ibyo ari ukwanga Kristo no gukingurira amarembo umubi uzaba wihishe mu bazaba batanze itegeko, ntuzashidikanye uzamenye ko ufashe ikimeyetso cy’inyamaswa.
Ibyanditswe byera ndetse n’izindi nyandiko za kera, byombi bitubwira ikimenyetso cy’inyamaswa muri ubu buryo kandi mu magambo yumvikana neza bitwereka uko mu isi bizaba bimeze igihe hazaba hatangwa iki kimenyetso. Mbese mubona iki gihe cyarageze? Oya, wenda kiri hafi ndetse hafi cyane ariko ntabwo ari iki.
Witonde kandi ube umunyabwenge cyane igihe utekereza kandi wiga imiterere y’ikimenyetso cy’inyamaswa. Reka nguhe urugero, uhereye kera cyane kugeza ubu ,mu gihugu cyanjye biragoye cyane kuba umuntu yagira icyo yemererwa gukora mu byubukungu adafite atahawe ikarita na Leta imwemerera gukora. Reka nkore uko nshoboye kose nsobanure ibi: nta mpamvu na nto wakura muri Bibiliya yashingirwaho wemeza ko kwaka iyi karita ari ukwaka ikimenyetso cy’inyamaswa.
Bite ku nkingo, ATM na Microships?

Ku bijyanye n’ibibazo biriho ubu( twavuga inkingo, sim cards, ATM, Microships n’ibindi) dukeneye kwitonda cyane, twirinda kwishyira mu rujijo rutari ngombwa ku bintu byasobanuwe neza na Bibiliya dutunze iwacu. Hanze aha ku mbuga nkoranya mbaga hari byinshi kandi byiza ariko hari n’ibindi bidafite indi gahunda uretse kudutera urujijo ngo ikimenyetso kizasange ntamwiteguro namba!
Ikibazo cy’inkingo ndetse n’ibindi twavuze, ntidukwiye kugitindaho mu gihe nk’iki. Umnuntu ashobora kurwanga cyangwa kurwemera ku mpavu yindi azi we bwite, ariko ntaho bihuriye n’ikimenyetso cy’inyamaswa nk’uko benshi babyibeshyaho. Ukeneye kugira Kristo mu mutima wawe nk’ishingiro ryo kuramya kwawe, ubundi akagufasha gufata umwanzuro mu byo ukora byose.
Umukristo arasabwa iki mu gihe cy’umuvurungano?
Ubutumwa bwo mu byahishuwe, buturarikira kwirinda guhubuka, ahubwo tukizera gufashwa n’Imana mu bihe bikomeye tuzaba turimo. Butugira inama yo kwishingikiriza cyane kuri ntama w’Imana, tukamwubaha kandi tukamuramya dufite kwizera n’urukundo. Reka tugire Kristo ingabo yacu kandi twizere ko azaturwanirira mu bihe bikomeye tugiye kwinjiramo.

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




Leave a Reply