Hashize igihe tumenye inkuru y’abantu bavugaga ko ari abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bo mu karere ka ruhango batangaje ko batazigera Bambara agapfukamunwa ndetse batazigera bishyurira abana babo amashuri. Ibi babivugaga bashingiye ku magambo aboneka mu gitabo cyitwa Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka gikoreshwa na benshi mu bizera b’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi. Dore uko ayo magambo avuga:

Neretswe itsinda ry’abantu bari mu Nteko Nkuru. Malaika arambwira ati “Bamwe bagenewe kuba ibyokurya by’inyo, abandi bazasukwaho ibyago birindwi biheruka, abandi bazaba ari bazima kandi bazaguma ku isi kugira ngo Yesu nagaruka bazazamurwe.” Bitewe n’uko iki gihe ari kigufi, twakagombye gukorana umwete n’imbaraga zikubye kabiri. Byashoboka ko abana bacu batazigera bajya kwiga muri Kaminuza.

Byateje impaka nyinshi cyane, benshi bavuga ko ibyo bavuga ari ubuyobe bukomeye abandi bavuga ko byanze bikunze nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyitwa Igihe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Pastoro Dr Byiringiro Hesron uyobora iri torero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yasobanuye buri kimwe kuri iyi myizerere isa niyateye icyasha umukumbi abereye umuyobozi. Hasi aha hari amagambo akomeye yabwiye umunyamakuru wamubazaga kuri icyo kibazo:

Yatangiye agira ati”mu minsi yashize, hari ibyo nigeze numva byabaye muri ruhango muri ako karere. Ariko kandi kuvuga ngo ni abadiventisiti ntabwo bihagije, bashobora kuba bari abadiventisiti ariko bakaba barahejwe mu itorero, nyamara kubera ko bakomeje gufata iryo zina rya kidivantisiti abantu bakabafata ko ari abadivantisiti. Nkibwira ko iyo umupasitoro mu rusengero yabwirije ati ntimuzambare agapfukamunwa, icyo gihe umuntu yavuga ko iryo torero koko rifite izo nyigisho.

Iyo umuntu avuze ati “ gukaraba ntimugakarabe nk’uko babivugaga, bivuzwe n’umukuru w’itorero, bivuzwe n’umupasitoro, icyo cyakumvikana neza. Ariko imyumvire y’abantu muri iki gihe iraruhanije, umuntu afite uko yumva, umuntu ashaka gukora ibyo yishakiye muri kino gihe. Nkibwira ko aho umuntu ageza akavuga ngo umwana we ntakajye mu ishuri, byaba ari akaga!

Nonese yavuga ngo ni inyigisho twebwe twigishije twarashyizeho amashuri? Tugashyiraho amashuri y’inshuke?tugashyiraho amashuri abanza y’abana? None se ubwo izo nyigisho zaba zituruka hehe? Mu buyobozi bw’itorero? Cyangwa mu bitekerezo bye? Njyewe nibwira ko zaba ziturutse mu bitekerezo bye. Kubw’izo mpamvu, uwo muntu akwiriye gusangwa, n’ubwo yaba ari umudiventisiti cyangwa Atari umudiventisiti, abantu bakamusanga bakamubwira bati”izo nyigisho zawe si ukuri yakwanga kumva nk’uko nabikurikiye agashyikirizwa ubuyobozi!

Ibitabo bashobora kuvuga ko ari iby’itorero, ariko muri kino gihe ushobora kujya gucapisha n’ibitabo hariya ku muhima ukabizana ngo ni iby’itorero ry’abadiventisiti. Igitabo kugirango kibe gifite umwimerere kigomba kuba cyaraturutse muri imprimerie yemerwa n’abadiventisiti, aho ngaho. Ariko ntushobora kwiyandikira ibintu birimo, ngo ushyire n’amapica inyuma, kuko ibyo bitabo narabibonye ngo ubyitirire ko ari iby’abadiventisiti.

Gusa icyo tunakwiriye kureba ni iki: ishingiro ni Bibiliya, ibyo bitabo by’abadiventisiti ufite ni ibyunganira Bibiliya, ariko ntibikuraho Bibiliya. Bibiliya nta hantu na hamwe ivuga ngo muzafunge umunwa ngo icyo ni icyaha, ahubwo njyewe mbibona ko ari imyumvire y’abantu bari hasi mu bitekerezo bafite za motives zabo cyangwa zihishe. Cyangwa se hakaba hari umuntu ubari imbere wibwira ko yatangiza inyigisho nk’izo ngizo zikaba zikwiriye wenda kumufasha, ariko ntaho abadiventisiti bashobora gutanga inyigisho cyangwa kwandika mu bitabo byabo ngo ntimugakarabe, ntimukambare agapfukamunwa, ngo ntimukohereze abana mu ishuri, izo nyigisho sinamenya aho uwo muntu waba witwa ngo ni umudiventisiti yaba yarazikuye.

Icyakora hari abasohoke basohoka bakava mu matorero runaka, iyo yarangije kuvamo ndetse hakaba n’ubwo avuga ati” nta ndangamuntu njyewe nshaka, indangamuntu ni icyaha, ni ikimenyetso cy’inyamaswa bakavuga bati’ sinzatanga mituweli.” Abo bose ni imyumvire iri hasi ariko idakwiriye kwambara itorero ry’abadiventisiti

Amahame y’itorero ry’abadiventisiti ni universaire, niba yemerwa n’ahandi hose n’abize n’abajijutse, nibwira ko bitabera umutwaro uwaba abitekereza atyo. Njyewe ni uko nshobora kubikubwira, keretse umbwiye uti iki ugitekereza ute? Icyo nakigusobanurira nkakubwira niba ari icy’ukuri kuko ashobora kubifata atyo Atari n’uko biri!

Ayo niyo magambo ya Pasitoro Dr Byiringiro Hesron, ibi bintu wowe urabyumva ute? Kwambara agapfukamunwa cyangwa kubahiriza ingamba zo kwirinda corona virusi harimo no kutajya mu nsengero ni ukubaha reta dusuzuguye Imana? Umpe igisubizo cyawe hasi aha muri comment wenda hari uwo cyafasha.

Murakoze cyane

Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:

Ikiganiro cya Pasitoro Dr Byiringiro Hesron n’ikinyamakuru Igihe.

Sangiza abandi