Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru, ishyirahamwe ry’abihaye Imana bo ku mugabane w’uburayi (COMECE) bafatanyije n’ihuriro rishinzwe kurengera umunsi w’icyumweru k’umugabane w’uburayi (European Sunday alliance), basabye abanyapolitiki bo ku mugabane w’uburayi gutangira gushyira mu bikorwa gahunda zo kurinda no kubaha ikiruhuko cyo ku munsi w’icyumweru( dimanche) mu bihugu byose byo ku mugabane w’uburayi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican news, aba bihaye Imana bafatanyije n’umuryango washyiriweho kurengera ikiruhuko cy’icyumweru baragira bati” icyorezo cya covid19, cyongereye ibibazo byari bisanzwe bihari byo gukoresha cyane ikoranabuhanga haniyongera amasaha yo gukora mu gihe abantu bakomeza gukorera mu rugo kandi ibyo byose bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu muri rusange.”
Bakomeza bavuga ko imwe mu ngaruka zikomeye icyorezo cyagize kuri mwene muntu ari ukwiyongera kudasanzwe kw’amasaha y’umurimo kuko abantu bakomeje gukorera mu ngo zabo. Mu itangazo baherutse gushyira ahagaragara baragize bati” habayeho ubwiyongere budasanzwe bw’amasaha y’akazi, aho abantu bakoraga mu bihe bya nimugoroba na weekend kandi abakozi benshi bakomeje guhura n’ingaruka zitandukanye harimo n’umunaniro ukabije uterwa n’ibyo byose.
Iri shyirahamwe rivuga ko ibyo byose bitera ingaruka zikomeye ku buzima bw’abakozi bigatuma bamwe batabasha kuramba ku kazi nk’uko byagakwiye kugenda. Baravuga bati” ibyo ntibigira ingaruka ku buzima bw’abakozi gusa ahubwo binatuma abenshi Babura ku kazi mu minsi imwe n’imwe cyangwa bagatanga umusaruro utari mwiza bitewe n’umunaniro ukabije.”
Umunsi w’ikiruhuko koko urakenewe?
Nk’uko bivugwa n’amashyirahamwe atandukanye harimo arenga 100 yitwa national Sunday alliances, amashyirahamwe y’ubucuruzi, impuzamadini ndetse na sosiyete z’ubucuruzi, umunsi rusange wo kuruhuka urakenewe ku buryo budashidikanywaho. Ayo mashyirahamwe yose ahurira ku kintu kimwe” umunsi rusange wo kuruhuka mu byukuri uzana ubumuntu kandi ukagira ingaruka nziza ku buzima.”
Baravuga bati” ni mu munsi gusa w’icyumweru dushobora guhurira twese, imirimo igafungwa, tugahurira mu bikorwa bimwe bidufitiye inyungu twese nka siporo, kuganira n’imiryango cyangwa se muri rusange gufata umwanya twese turi hamwe.”
Abihaye Imana bo ku mugabane w’uburayi bavuga ko abantu ari ibiremwa, kandi byose bikeneye ubuzima bwiza. Ibyo rero byagerwaho hafashwe umunsi runaka mu cyumweru abantu bakiherera, bakongera kugarura ubuyanja ku buzima buhora bwangirikira mu kazi duhoramo. Bakomeza bavuga ko iki kiruhuko gikenewe haba mu magambo ndetse no mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Impinduka iragaragara
Kubera izo mpamvu zose, umuryango national Sunday alliance urasaba abayobozi mu bya politiki kwihutisha ishyirwaho ry’iki kiruhuko, hakabaho impinduka zigaragara ku buryo bwihuse ku mugabane wose w’uburayi.
Muri rusange umuryango w’unze ubumwe w’uburayi uherutse gusaba abashingamategeko bawo kwiga ku kibazo cy’ikiruhuko, kuko ubusanzwe hari amategeko asanzwe ariho agena ibijyanye n’ikiruhuko cya buri mu kozi mu gihe cy’icyumweru. Hazigwa kandi ku cyakorwa mu gihe ikiruhuko cyashyizweho cyaba gihura cyangwa se gitandukanye n’undi munsi usanzwe ufatwa nk’ikiruhuko ahantu hamwe na hamwe.
Ngayo nguko.
Kurikira iyi nkuru mu mashusho hano:

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




March 5, 2021 at 11:35 am
Murakoze
March 8, 2021 at 5:57 am
Muraho, nasabago ko mwajya mubanza mugasoma neza amagambo mwanditse, ayanditse nabi mukaya kosora, tukabona amakuru asomeka neza. Murakoze.
March 8, 2021 at 1:34 pm
Murakoze cyane