Ingamba zo kwirinda cyane cyane kwambara agapfukamunwa zakomeje kuba ikibazo ku batari bake mu batuye isi. Abakristo bamwe na bamwe ntibatinye kuvuga ko uzambara agapfukamunwa cyangwa akumvira ingamba zikakaye za leta, akajya mu rusengero yambaye agapfukamunwa azaba yakiriye ikimenyetso kinyamaswa abatari bake bakomeje gutinya. Ibyavuzwe ni byinshi ariko sibyo nshaka kugarukaho, ndagirango umenye ko n’ubwo bimeze bityo, ubu turi ku iherezo ryo kwambara agapfukamunwa nk’uko byatangiye hamwe na hamwe.

Mu itangazo ritunguranye ryashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya ikwirakwira ry’indwara CDC,  abamaze gukingirwa icyorezo cya covid19 bazajya bagenda batambaye agapfukamunwa. Cyabaye igihe kidasanzwe kuko abenshi bongeye kugarurirwa ubwisanzure bari bamaze umwaka urenga barabuze dore ko buri wese yawumaze afite ubwoba, nyamara kandi ku rundi ruhande biracyari ikibazo gikomeye ku bacuruzi ndetse n’abandi bantu batandukanye kuko byatumye hashyirwaho ingamba zindi ku babyeyi, abakozi ndetse n’abandi bantu benshi cyane banze urukingo rwa covid19.

Umwanzuro wa CDC wo gukuraho agapfukamunwa ntiwatunguye abaturage gusa ahubwo byabaye igitangaza kuri white house yose muri rusange kandi byabaye ikimenyetso cy’insinzi ku cyorezo cya covid19 mu gihe cy’ubuyobozi bwa biden uherutse gutorerwa kuyiyobora. Mu nama yamuhuje n’abasenateri, perezida Joe biden aherutse gukuraho agapfukamunwa agashyira kure ye ikintu cyongeye gutanga ikizere ko abanyamerika ndetse n’abatuye isi yose mur rusange bari hafi gukuramo agapfukamunwa.

Dr Antony Fauci aherutse gutangariza ikinyamakuru cyo muri leta z’unze ubumwe za America ko kwemererwa kutambara agapfukamunwa umuntu ari mu nzu cyangwa hanze ari intambwe nziza kandi ikomeye yerekeza ku buzima busanzwe nyuma y’icyorezo, ariko ntibivuze ko icyorezo cyarangiye. Mu magambo ye yaragize ati” ndashaka gutangaza insinzi ku cyorezo mbere y’igihe, ariko reka mbivuge neza ko iyi ari intambwe nziza igana mu cyerekezo dushaka kujyamo.”

Guhera ku mugoroba w’ejo, abanyamerika bari buzuye imihanda ndetse n’amaguriro y’inzoga bashyize hanze udupfukamunwa twabo bishimira umudendezo wo kutambara agapfukamunwa ugarutse nyuma yigihe kinini utegerejwe ariko nyine nk’uko nabivuze abemerewe ni abamaze gukingirwa.

Ubwo yabazwaga impamvu abakingiwe aribo bonyine bazemererwa kugenda batambaye agapfukamunwa, Dr Francis Collin umuyobozi mu nzego z’ubuzima za leta zunze ubumwe za America yabwiye umunyamakuru wa CNN dukesha iyi nkuru ko nta byinshi yavuga, ikizwi ari uko nibaba bari ahauhurira benshi, abadakingiye bagomba kwambara agapfukamunwa.

Mu magambo ye yavuze ati” mu gihe abantu bahuriye ahantu ari benshi kandi ibijyanye no gukingirwa kwabo bikaba bitazwi, ni ngombwa cyane ko Bambara agapfukamunwa. Nyamara mu gihe tuzaba tumaze gukingira abantu hafi ya bose, ibyo nabyo tuzabikuraho duhe abantu umudendezo wuzuye.”

Dr Antony Fauci abajijwe uko abacuruzi n’abandi babishinzwe bazajya bamenya abakingiwe, yavuze ko ari umurimo uzagorana bikazasaba gukoresha ukuri. Yagize ati” Ntabwo bazapfa kubimenya byoroshye, ndavuga ko abantu bazasabwa kuba abanyakuri ku giti cyabo mu gihe bavuga ko bakingiye cyangwa se badakingiye kandi bakishyiriraho ingamba zirimo no kwambara agapfukamunwa Atari ukwirinda gusa ahubwo ari no kurinda abandi. Yakomeje avuga ko n’ubwo ibyemezo by’uko umuntu yakingiwe bitaratangira gukoreshwa mu gihugu hose, hari ibigo byinshi byatangiye kubikoresha nk’icyemezo cy’uko abakozi cyangwa se ababigana bamaze gukingirwa!

N’ubwo ibihumbi by’abantu byishimiye cyane uyu mwanzuro, benshi bagaragaje impungenge zo gukuraho agapfukamunwa ku buryo bwihuse nk’ubu. Dr Rochelle Walensky, ni umuyobozi mu kigo gishinzwe gukurikira no kurinda indwara muri leta zunze ubumwe za America, yagize ati” Ndakeka ko dukeneye gutanga ubutumwa ku bantu bose ko gukingirwa bizaba itike ibasubiza mu buzima busanzwe bahozemo, ariko mu byukuri natunguwe kandi nterwa ubwoba n’icyemezo cyo gukuraho agapfukamunwa, ndakeka bavuye mu kibazo berekeza mu kindi.”

Kugeza uyu munsi, America ibaye kimwe mu bihugu bifashe uyu mwanzuro ukakaye wo gushyira ku ruhande agapfukamunwa mu gihe ahandi nk mu buhinde icyorezogikomeje gufata indi ntera.

Ngayo nguko.

 

 

Sangiza abandi