Iyi nkuru turayicyesha umusore w’umunyarwanda utarashatseko amazina ye atangazwa.
Avuka mu muryango w’abana bane abahungu batatu n’umukobwa umwe,akaba ari we mfura.yavutse mu muryango w’abakristo,ubarizwa mu itorero ry’Abavidentiste b’umunsi wa karindwi.
Mu mibereho ye yagiye ahura n’ubuzima butamworoheye n’agato,haba akiri mu ishuri ndetse na nyuma y’uko arirangije.yagize amahirwe macye yo kubona urukundo rwa kibyeyi kuko iwabo murugo hahoraga intonganya n’imirwano bidashira hagati y’ababyeyi be bombi.
Uyu musore ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,yahisemo kwiyegurira Imana byimazeyo maze Imana imuha impano yo kubwiriza ubutumwa bwiza.
Kuko amakimbirane yakomeje mu muryango we, byatumye agambirira kandi asaba Imana kuzamuha urugo rwiza rutandukanye n’urw’ababyeyi be. kubera uwo mugambi,byatumye ashishikarira gusoma ibitabo byinshi bivuga ku by’urukundo ndetse akajya yitwararika cyane mubyo gukundana kuko yari yarasobanukiwe ko kurambagiza nabi biri mubintu bitera gusenyuka k’umuryango.
Uyu musore akomeza ubuhamya bwe atubwira ko mu rugendo rwe rwo kubwiriza ubutumwa yahuye n’ingorane nyinshi, ibigeragezo byinshi bitandukanye,ubuzima butari bumworoheye cyane ko yari yaramaze gutandukana n’ababyeyi be akajya kuba wenyine (muri geto).
Igihe cyaje kugera abenguka umukobwa mwiza, Uwo yabonaga bazashingana urugo yahoze yifuza kuva kera mu bwana bwe, maze uwo mukobwa nawe aramukunda barashimana, batangira urukundo rwabo rwari ruryoshye cyane, rurangwamo kubaha Imana.
Baje kwemeranya ko bazabana ubuzima bwabo bwose nk’umugabo n’umugore, ndetse uko iminsi yagendaga ihita bakomezaga imyiteguro, arinako bagenda biyerekana mu ncuti zabo zose nk’umuryango mushya witeguraga kubaho.
Urukundo rwabo rwakomeje gukura kugeza nubwo babitangarije ababyeyi babo ku mpande zombi barabishimira,ndetse batangira no gutegura uburyo bazabashyigikira cyane ko igihe cyo kubana kwabo bari barihaye cyari cyegereje.
Nk’uko umugani w’abanyarwanda ubivuga ngo aho umutindi yanitse ntiriva,ibyo uyu musore yatekerezaga nk’ibyishimo bimuri imbere byamuhindukiye umubabaro utavugwa.
Mu magambo ye bwite aragira ati”natunguwe no kumva umukunzi wanjye ampamagaye ambwira ko bya bintu yabivuyemo. Yambwiyeko yasanze yarihuse, akeneye kubanza akubaka ejo he hazaza heza, nta mpamvu yo kwiraga umuruho w’urugo akiri muto.” Yarakomeje ati’nta kinyirukansa, ndacyari muto. Ntitaye ku kuba naragutesheje umwanya ikomereze gahunda yawe, ntaho ngihuriye nawe. namusabye ko twahura tukabiganiraho ambwirako ntacyo acyeneye kuganira nanjye ko umwanzuro yawufashe kandi adateze kuzasubira inyuma na gato. Nabaye nk’ikigoryi, ndwara ihahamuka,mpinduka nk’umusazi, kugeza ubwo negerewe n’abaganga b’inzobere mu by’ibitekerezo banganiriza igihe kitari gito ngenda niyakira gahoro gahoro.”
Uwo musore akomeza ubuhamya bwe agira ati”ubwo ubuzima bwanjye bwarabishye cyane,bwaba ubuzima busanzwe ndetse n’ubw’ibyumwuka burangirika. Nasubiye inyuma cyane, mba umupagani ku buryo byavuye mu mutima bisigara bigaragarira n’abandi bantu bose ko nahindutse. uko iminsi yakomezaga guhita niko numvaga nkenteye imbaraga indenze yantura umutwaro nari nikoreye. Natangiye kujya nsoma Bibiliya gahoro nkibuka n’amasezerano make nari naragiye nsoma. Imana yagiye inyegera bigera ubwo natangiye kujya ngira ibihe bike bike byo gusenga.”
Uyu musore akomeza inkuru ye avugako yakomeje kujya yumva afite icyuho cyo gushaka umugore, atangira kurambagiza ubwa kabiri ariko ahereye mu bakobwa bari basanzwe baziranye. Avuga ko yari afite abakobwa benshi bari baziranye kandi bujuje indangagaciro zo kubaka urugo yahoze yifuza kera. Kandi abo bakobwa bari abakristo ndetse yarafite amakuru ya buri umwe, umwe. N;uko agenda abegera umwe umwe abagezaho ikifuzo cy’uko bazamubera abagore. Uyu musore akomeza atubwira ko yumvaga yifitiye ikizere cy’uko muri abo bakobwa bombi hazabonekamo umwe uzahamanya n’icyifuzo cyari k’umutima we. si uko byaje kugenda,ahubwo yatunguwe no kubona bose bamuhakanira kuva ku wambere kugeza ku wanyuma.
Ubwo umutima we warushijeho kubabara cyane,nuko afata igihe cyo gusenga Imana. Icyifuzo cye cyari iki”niba ushyigikiye ko ntera intambwe yo kuva mu busore Mana, nshakira umukobwa unkwiriye, kandi niba ubona ataricyo wangeneye hagarika uyu muraba muri njye,ubundi umpe imbaraga zo kugukorera nzapfe nkiri umusore”. Iryo niryo sengesho yasenze igihe kitari gito, n’uko mu gihe gikwiriye Imana iza kumuhuza n’umukobwa.
Ntiyigeze ashidikanya ko ari igisubizo kivuye ku Mana, kuko byaje ari igisubizo cy’isengesho rye.
Igisa nk’umunezero cyaratangiye muri we, atangira kugira ibyishimo yari yarabuze, kuko yabonaga umukobwa Imana yari imuhitiyemo ahuje rwose n’uwo yifuje igihe kinini. Urukundo rwarakomeje, batangira na none kwiyerekana mu ncuti no mu miryango yabo ari nako ishimwe ryuzuye imitima yabo.
Gahunda zo gutekereza kubigendanye n’ubukwe zaratangiye,imyiteguro ku mpande zombi irakorwa. Ababyeyi mu mpundu nyinshi bakomeje kwishimira ko Imana ibasubirije igihe, n’uko imihango y’ibanze yo gutangiza ubukwe irategurwa. Igihe iyo mihango yari yegereje nibwo ku mpande zombi batunguwe n’icyorezo cya covid19 bityo gahunda ziba zirasubitswe by’agateganyo ariko bari bafite ikizere cy’uko igihe agahenge kazaboneka bazakomeza gahunda nk’ibisanzwe.
Uyu musore mu nkuru ye ndende akomeza atubwira ko yaje kongera gutungurwa n’inkuru ibabaje cyane kandi iteye agahinda yakiriye iturutse k’umukunzi we bari bafitanye isezerano ryo kuzabana igihe gahunda zarigusubukurwa.
Mu magambo ye bwite aravuga ati:”nakomeje kujya mbona sheri wanjye yarahindutse, nkamubaza impamvu, akambwira ko yahuye n’akazi kenshi cyane,ariko nabyitegereza nkabona ataribyo. Umugoroba umwe ukomeye cyane ntazibagirwa, nibwo nakiriye telephone ye, impamagaye n’uko arambwira ati”ngiye kukubwira amagambo akomeye ariko uyakire. sinkigukunda, mba numva ntagishaka no kumva ijwi ryawe. Ndabikubwiye ubimenye kandi uramucye neza”.Nabaye nk’utaye ubwenge, mara umwanya nguye mu kantu. Ariko muri uwo mwanya numva ijwi mu mutima wanjye rimbwira riti rwana iyo ntambara neza witonze, kandi urwanishe intwaro zose z’Imana.(Abefeso6:11)wirinde kurwanisha amagambo, kandi ushikame kuko wahoze usaba kwezwa, wirinde kurangara ngo utanyagwa ikamba rigutenyirijwe.
Iryo jwi ryanyoboye ku magambo nari narasomye mugitabo cy’Inyandiko z’ibanze(Ellen G White) kurupapuro rwa 60
Nidutsinda ibigeragezo duhura nabyo kandi tukanesha imitego ya satani, tuzihanganira kugeragezwa k’ukwizera kwacu, kuko ari iby’igiciro cyinshi kurusha izahabu, bityo tuzaba dukomeye kandi twiteguye guhangana n’ibizakurikiraho. Nyamara nituramuka ducitse intege maze tugaha urwaho ibishuko bya satani, tuzarushaho kuba abanyantege nke maze bitume tudahabwa ingororano z’ukugeragezwa kwacu ndetse ntituzaba twiteguye neza guhangana n’ibizakurikiraho.
Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana,kandi igihe cyose tugahora twiteguye guhangana n’imbaraga zose z’umwijima.
Igihe ibishuko n’ibigeragezo bidusatira cyane, nimucyo dusange Imana maze tuyitakambire mu masengesho.
Ntabwo izatureka ngo tugende amaramasa ahubwo izatugirira ubuntu kandi iduhe imbaraga zo gutsinda no kumenagura imbaraga z’umwanzi.
Nahise nubika umutwe mu kiganza nsaba Imana ngo impe imbaraga zayo gusa”.
Uyu musore asoza ubuhamya bwe agira ati”ubu ndi mu kibuga kinini kandi kinyerera. Abafana impande zose baranzegurutse, abafana ba satani barankoba cyane ngo mbashe gutsindwa,nyamara n’abamarayika bategerezanije amatsiko insinzi ivuye kuri njye. Ariko igikomeye cyane kuri njye nta mbaraga zo gutsinda mfite. Ndasaba ubutabazi buturutse mu ijuru gusa. Ndasaba kandi wowe uzasoma iyi nkuru yanjye kumbera nka Aloni wakomeje amaboko ya Mose.”
Akomeza avuga ko nubwo umukunzi we yabivuyemo ariko imyiteguro ku ruhande rw’ababyeyi be bataramenya aya makuru ikomeje. Ndetse uretse we wenyine n’umukunzi we ntawundi wariwamenya aya makuru.Incuti ze zose ndetse n’ababyeyi bakomeje imyiteguro yo kubashyigikira mu bukwe bwabo. Ntaho afite yahera atangaza ayo makuru,ategereje igisubizo kiva k’Uwiteka gusa!!
Mbese mugenzi wanjye waba ugeragezwa n’ibigeragezo by’uburyo butari bumwe?
Izere Imana,
Senga kandi,
Shikama ku ijambo ryayo.
Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru Imana nitubashisha tuzabagezaho n’igice cyayo cya kabiri.
Zirikana iri somo
1Abakorinto10:13
Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu,kandi Imana niyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu,kugirango mubone uko mubasha kukihanganira.
Yakobo1:12
Hahirwa uwihanganira ibimugerageza,kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
Imana ibahe umugisha.
Mbese urashaka kudusangiza ubuhamya cyangwa ubutumwa? Twandikire cyangwa uduhamagare kuri +250788745884/+250788856307




February 9, 2021 at 6:03 pm
Ibi ntibikibaho rwose nahindure uburyo ateguramo gahunda ye.Kuko ibaramambu abasore bafite gahunda nkawe barabuze.cyangwase nawe agire ibitagenda yiyiziho ahindura.
July 2, 2021 at 8:32 am
실시간 최신 웹 뉴스