Aganira na Igihe Tv, Pr Byiringiro Hesron yagarutse ku mateka atangaje yaranze ubuzima bwe kuva ari umwana kugeza uyu munsi. Yagarutse cyane ku buzima butangaje yagiriye mu bihugu bitandukanye ndetse no ku buzima bwite bw’umuryango we uhereye ku babyeyi be kugeza ku muryango we ugizwe n’abana 2 bose bibera mu mahanga. Umunyamakuru wa Menyabibiliya.com yakurikiranye amateka yose ayakusanyiriza muri iyi nkuru, uyisome witonze urabona byinshi utigeze utekereza kuri uyu mukambwe umaze imyaka hafi 16 ayobora itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda.

Mu kiganiro cy’amashusho cyaranzwe no gutebya kwinshi ndetse no kuvuga amagambo ajimije nk’uko bisanzwe bizwe kuri Pr Byiringiro, yatangiye agira ati” Nitwa Hesron Byiringiro, umuyobozi w’itorero ry’abadiventisiti mu Rwanda kandi nkaba ndihagarariye mu rwego rw’amategeko. Ndi umuntu na none wavukiye muri iri torero kuko ababyeyi banjye nabo bari abadiventisiti. Nkaba narimfite umubyeyi nk’uko nakubwiye wari pasitoro, icyakora wapfuye mu gihe cya Jenoside kuko babaga hariya mu majyaruguru ababyeyi banjye niho bari batuye muri komine ya Karago.”

Abajijwe ku bijyanye n’imyaka ye yashubije yisekera muri ubu buryo: Ubundi muri za culture zimwe ntawe uvuga igihe yavukiye, ariko navutse muri 48. Njyewe navukiye muri Congo, iriya ahagana muri za butembo aho data yakoraga ari misiyoneri kuko yari yaragiyeyo kubwiriza muri 42 yaragiye gukorera abadiventisiti bo muri congo ariwe mupasitoro wabo., tumarayo imyaka 11 ubwo rero navukiyeyo turagaruka kuko twari tumaze kujijuka umubyeyi wanjye asaba gutaha kugirango twige umuco w’abanyarwanda.

Hari hamaze kuvukirayo abana 3 noneho ati sinshaka ko abana banjye bakomeza kuba mu mahanga, kera burya hariya hari mu mahanga! Twaje gutaha mu Rwanda eeh, hirya no hino mu Rwanda data yari umu pasitoro nk’uko nabikubwiye aza guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru noneho muri 74 apfa muri 94 n’umuryango wose. Noneho ariko icyo gihe babishe njyewe ntari ino, nabanje nk’uko nabikubwiye ndangije amashuri yanjye ya Primaire, nagiye kwigira secondaire I Burundi, mvuye I Burundi njya muri congo, niho narangirije humanite pedagogique, kuko umunyeyi wanjye yari amaze gusaza byabaye ngombwa ngo ngaruke nibwira ko mu Rwanda habonetse agahenge kugirango mufashe, mpakora igihe gito ariko noneho njya gukomeza amashuri yanjye muri Zimbabwe.

Nayoboye ikigo cy’amashuri, nari head master imyaka 7. Hanyuma imyaka irindwi ishize mpitamo kujya kwiga, njya kwiga muri Zimbabwe niga ibyerekeye Gestion ndangiza imyaka 4 ngaruka mu Rwanda igihe gito amezi 7 ndagenda njya muri west Africa muri Ghana njya gukorayo nkorayo imyaka 5 nshinzwe ibya Audit (verification de compte) muri west Africa biriya bihugu byose za Cameroon repubulika ya Central Africa za Gabon za Liberia, sierareone za gambia Senegal, cape verd, Guinea bisao, Guinea connacrie aho hose nakoreraga abadiventisiti. Ndangiza iyo myaka 5 ariko noneho kuko nabonaga situation mu Rwanda uko iteye mpita njya muri America ngiye kwiga na none niga ibya gestion ndangiza programme ya maitrise muri Gestion icyo gihe intambara iratangira yari irimo sinagombaga kugaruka nta handi nagombaga kujya. Ndashiftinga mu yindi faculte ya Theologia, Ndangiza doctora yanjye muri theologia mu 2003 ngaruka mu Rwanda muri 2004.

Ubwo mbese namaze muri America imyaka 15 ngaruka mu Rwanda nkora mu bya gestion nungirije umubitsi hano muri union imyaka 2 ndangije nibwo bampaye izi nshingano.

Ndi umugabo ufite umugore umwe n’abana babiri. umwana w’imfura ni umuhungu ari muri America ni doctor muri Pharmacie. Umukobwa umukurikira ni journaliste nkamwe ni reporter kuri television yo muri Florida. Mama wabo twashakanye aturutse muri congo, turashyingirwa muri 80 duhita tujya muri zimbawe twembi guhera icyo gihe dukomezanya urugendo. Yize ibya Nursing, abyigira muri America, tugarutse ajya muri Nairobi kubyigirayo arangije Nairobi ajya muri Thailand niyo yarangirije maitrise yo muri nursing ubu yigisha muri univerisite yacu ya nursing hariya I karongi ajya ajyayo kwigisha.

Ntabwo nigeze nkora ibindi, ariko iteka iyo umuntu ari mukazi agira ibindi yikorera ku giti cye. Nkiri umusore hari ubwo nigeze nifuza gucuruza ariko ndabihagarika.

Ngayo amateka avunaguye ya Pr Byiringiro Hesron, ndakwibutsa ko kugeza uyu munsi itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda ayoboye, rifite abizera barenga ibihumbi 980,593, amashuri ya secondaire agera kuri 23 mu duce twose tw’igihugu, rifite kandi centre de sante na clinic zigera kuri 4, hamwe na za kaminuza tutabashije kumenya imibare ubwo twateguraga iyi nkuru. rimaze kugira amatorero y’ibanze agera ku 2561 mu duce twose tw’igihugu cy’imisozi igihumbi. Ikiruta ibyo byose, kimwe n’andi matorero yo mu bindi bihugu ryiteguye kugaruka kwa Yesu nk’umwami n’umucunguzi waryo.

Sangiza abandi