Iyo mvuze Yerusalemu, umuntu wese usenga cyangwa udasenga yumva iryo jambo atari ubwa mbere ryumvikanye mu matwi ye. Yerusalemu ni igisobanuro cya nyacyo cy’ahantu hera hatuye ubuturo bwera hagatura n’ukuzimu icyarimwe, iwabo w’intambara zurudaca n’irimbi ry’abanyepalestine bishobora kuzarangizwa gusa n’imperuka y’isi. Ariko kandi aha hantu ni iwabo w’abaturage b’agaciro gatangaje, ni ukuvuga abayahudi. Uyu mujyi kugeza uyu munsi ugabanyijemo ibice bibiri usobanuye byose ku ntambara zagiye zibasira agace uherereyemo ndetse n’isi yose muri rusange.
Umusigiti wa kabiri mu bunini ku isi uri muri Yerusalemu

Uyu mujyi ni amarembo y’umurwa w’umwami Dawidi, ahacumbikiwe ingoro y’Imana nini cyane yubatswe n’umwami Salomo, inzu ifatwa nk’iyera kandi ibumbatiye amateka kurusha izindi nzu zose zabayeho mu mateka y’iyobokamana. Aha hantu kandi, niho iwabo w’isanduku y’isezerano yamenywe na buri mu kristo wa kera ndetse n’uwo mu gihe cyacu. Yerusalemu, niho hari igituro cyera cya Yesu Kristo kivuze byinshi ku mateka yose ya Gikristo. Ushobora gutangara nkubwiye ko yerusalemu ariwo mujyi ucumbikiye umusigiti wa kabiri mu bunini kandi mutagatifu kurusha indi mu yibumbatiye amateka y’idini ya Islam. Umujyi udasanzwe w’uzuye amasinagogi n’insengero bitandukanye kandi niwo mugi waririmbwe unavugwa mu masengesho inshuro zitari nkeya.
Yerusalemu, kugeza uyu munsi niho hafatwa nk’umurwa mukuru w’ukwemera gutatu kwigaruriye isi yose. Ni ukuvuga ukwemera kwa gikristo kwigaruriwe n’abaturage benshi b’isi bemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo, ukwemera kw’idini ya islam gushingiye ku buhanuzi n’ibyanditswe n’intumwa y’Imana Muhamadi, ndetse n’ukwemera kwa kiyahudi Judaism. Uku kwemera gutatu kose kurakomeye, gushinze imizi mu mujyi wa Yerusalemu.
Ni umujyi urimo insengero nyinshi n’imisigiti by’amadini atandunye
Yerusalemu ni umujyi ushaje kurusha indi muyo tubona mu gihe cyacu kubera ko abanyamateka benshi bemeza ko wubatswe hagati y’umwaka w’3000 na 2800 mbere ya Kristo. Niwo mujyi mu mateka yose wasenywe ukarimburwa burundu ugashyirwa hasi inshuro 2 zose ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi ariko uyu mujyi ukongera kubakwa. Niwo wonyine washyizwemo ibyicaro 23 by’imirwa mikuru y’ubwami butandukanye igihe wakoronezwaga mu gihe cyashize. Ni wo mujyi rukumbi wagabweho ibitero byisnhi kurusha indi mu mateka yose y’ikiremwamuntu, kubera ko wagabweho ibirenga 52 by’intambara karundura bikorwa n’abami batandukanye bashaka kuwigarurira. Muri izo nshuro zose, uyu murwa wisanze warigaruriwe cyangwa se warajyanwe bunyago inshuro zigera kuri 44 zose.
Ugarukwaho cyane na Bibiliya kurusha indi mijyi yose
Yerusalemu nk’ijambo, rigaragara muri Bibiliya inshuro 806, ukoze impuzandengo wasanga buri gitabo cyo muri Bibiliya cyanditsemo ijambo Yerusalemu inshuro 12 zose. Isezerano rya kera niryo rigaragaramo uyu mujyi kenshi kubera ko wanditsemo inshuro 660, naho isezerano rishya rigaragaramo Yerusalemu inshuro 146. Kugeza uyu munsi, haracyari inkubiri yo gusubiza Yerusalemu kuba umurwa mukuru wa isiraheli, ntabwo ari ubwa mbere kubera ko nubundi wabaye umurwa mukuru wacyo nyuma yuko umwami Dawidi yari amaze gufata ubutegetsi muri iki gihugu, kugeza ubwo abaromani bawusenyaga mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu.
Uyu mujyi ukungahaye cyane ku bukerarugendo bw’iyobokamana, Kubera ko wakira abarenga Miliyoni 3 buri mwaka bazanye amadevise, bamwe bahava babatirijwe mu migezi izwi cyane harimo na Yorodani mwamenye cyane muri Bibiliya. Abandi basura imisozi n’amabuye ya kera cyane agaragaza amateka ya y’abayisiraheli. Yerusalemu mu mujyi wayo gusa, itamirijwe insengero na za kiliziya z’amadini atandukanye ya gikristo zirenga 50, imisigiti 33 y’abayisiramu, ndetse n’amasinagogi arenga 300 yabo mu idini ya kiyahudi.
Umaze imyaka irenga ibihumbi 5000 uhagaze bwuma!
Yerusalemu ni umujyi wabaye impamvu y’intambara nyinshi, byumwihariko intambara zishingiye ku myemerere za crusade na Jihad. Yerusalemu kuri benshi, ifatwa nk’umurwa mukuru w’isi ariko abandi bakayifata nk’umurwa mukuru w’ikintu kibi. Amateka agenekereza ko Yerusalemu imaze imyaka irenga ibihumbi 5 ibayeho. Mu bintu bisigaye bihagaze ku mubumbe dutuye w’isi, ni ibintu mbarwa wasanga bifite iyi myaka, bimwe muri ibyo ni imva z’abami b’abafarawo mu misiri. Neza neza binganya imyaka n’umujyi wa Yerusalemu, bikawugira hamwe mu hantu hashaje ku rusha ahandi nyamara hagiteye amabengeza ku mubumbe wose dutuye.
Inkoranyabitabo ishaje kurusha izindi zose ku isi Bibiliya, igaruka kuri Yerusalemu ya kera cyane na mbere y’uko uyu mujyi witwa Yerusalemu.
Itangiriro 14: 18-20 haragira hati”
Kandi Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w’Imana Isumbabyose. Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.”
Ushobora kwibaza uti Aha Yerusalemu ivuzwe iri hehe?
Uko aya magambo akurikirana ni ibintu byo kwitondera cyane: agaragaza ko Aburamu uyu nguyu nyuma yaje kwitwa izina rishya, mwese muzi nka Aburahamu ava ku kwitwa Aburamu. Uyu Aburahamu rero niwe wakomotseho ubwoko bukomeye bw’abayahudi nk’uko Bibiliya mu mateka atandukanye ibigaragaza. Uyu rero mbere yuko ahindurirwa izina yahuye na Melikisedeki wari umwami ndetse n’umutambyi w’umujyi wa salemu.
Niba ushaka gusobanukirwa neza, iri jambo Salemu nkubwiye ruguru, uribike cyane mu mutwe ni ingenzi mu mateka nshaka ko umenya ubu. Mu mwaka w’1446 mbere yo kuvuka kwa Yesu Kristo, abayahudi barangajwe imbere na Mose, batangiye urugendo rw’imyaka 40 baturuka mu misiri bataha iwabo i kanani mu gikorwa kiswe iyimukamisiri. Bageze i kanani, bigaruriye ibice bitandukanye byaho harimo n’igice kimwe cy’abaturage bitwaga Abayebusi. Muri iki gice cyari gituwemo n’ubwoko bwitwaga abayebusi niho hari umujyi wa Yerusalemu nk’uko byagaragara.
Yerusalemu ubundi ikomoka he?
Izina Yerusalemu rikomoka ku magambo 2 ariyo Yebusi na Salemu. Salemu narikubwiye haruguru kandi noneho watangira kumva ibintu mu mujyo wabyo. Abayahudi bamaze kwigarurira ibi bice barahatuye ndetse banaturana n’abaturage b’abayebusi bari bahasanze, gusa igihe cyarageze, abayebusi batangira kwigumura ku bwami bw’abayisiraheli bwari bushya aho. Byabaviriyemo ingorane zikomeye cyane kuko bagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’umwami Dawidi zari zikomeye cyane muri icyo gihe, birangira babuze gakondo yabo. Nyuma yo kubatsinda bikaze, ingabo za Dawidi zigaruriye ibice byose bari batuye bya Yebusi babifatanya n’ibyo bari bamaze gufata bindi bya Salemu, umudugudu bawuhindurira izina bawita Yerusalemu, umudugudu n’umugi w’akataraboneka.
Ibi byose maze ku kubwira bigarukwaho na Bibiliya muri ubu buryo:
Hanyuma umwami ahagurukana n’ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b’abaturage b’aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n’ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera. Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema n’impumyi umutima wa Dawidi wanga.” Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu. Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y’aho. Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we. (2 Samweli 5: 5-10).”
Ibyo Bibiliya ivuga aha ngaha byabaye mu kinyejana cya 11 mbere ya Kristo. ubwo byibura hari mu myaka y’1000 mbere y’uko Kristo avukira muri iyi si. Kuva ubwo umwami Dawidi yahise ahahindura umurwa mukuru w’ubwami bwe, abayahudi bose bahise barahirira umwami banarahirira Imana ko bagomba kurinda uyu mujyi ku kiguzi cyose byasaba niyo cyaba icyo kumena amaraso yabo.
Iyi nkuru irakomeza ntucikwe n’igice gikurikira aho nkomoza ku ivuka rya Palesitine n’intambara z’urudaca kuri Yerusalemu.
Soma igice gikurikira hano:
Amateka y’intambara muri Yerusalemu igice cya 2: inkomoko ya Palesitine
Uwiteka abahire

Wellars MVUYEKURE, is a proffessional news and article writer, web developer and documentary producer with great passion on Religious and Prophetic news.




May 29, 2021 at 7:12 am
Murakoze cyane rwose! None se ni gute twazamenya ko mwashyizeho igice cya kabiri (2)? NKUNDA AMATEKA ASHINGIYE KURI BIBILIYA, cyane cyane Israel.
May 30, 2021 at 10:01 am
Muraho neza Emmanuel IRAMFASHA, kugirango ube uwa mbere mukubona ibice bikurikira wakora sibscribe kuri website cyangwa ugakurikira imbuga nkoranyambaga zacu zose tuzabinyuzaho.
Mugire amahoro
May 30, 2021 at 6:35 pm
Urakoze cyane!
May 31, 2021 at 5:30 am
Namwe murakoze cyane Theonest
May 31, 2021 at 4:35 am
Ndashimiye cyane ku mateka meza subije ibyo umuntu yibazaga ntabibonere igisubizo
May 31, 2021 at 5:29 am
Murakoze cyane Emmanuel